Breaking News: Urwishigishiye ararusoma Cristiano Ronaldo agiye guhabwa ibihano bikakaye nyuma y’amagambo yatangaje ku ikipe ye

Kuri ubu inkuru igezweho iravuga ko kizigenza Cristiano Ronaldo ngo atumye ikipe Manchester United ihamagaza inama y’igitaraganya aho ngo iyi nama igamije gufatira ibihano bikakaye uyu mukinnyi.

Ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa ku mugabane w’I Burayi biratangaza ko uyu mugabo Ronaldo ngo ashobora gucibwa amande angana na Miliyoni 1 y’Ama Pound ndetse agafatirwa n’ibindi bihano bikakaye cyane kubera amagambo yatangaje ngo aharabika ikipe muri rusange.

Cristiano Ronaldo yatangiye avuga ko atagambaniwe gusa n’umutoza ahubwo ngo n’ikipe yose yamukoreye akagambane.

Uyu mugabo yeruye avuga ko adateze kubaha na rimwe umutoza Ten Haag kuko nawe ngo ntabwo yigeze amwubaha kuva yagera muri iyi kipe.


Cristiano Ronaldo agiye guhabwa ibihano bikomeye kubera amagambo yatangaje kuri Manchester United.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO