Breaking News:uwahekwaga agiye kwigenza Perezida wa Kiyovu Sports yamaze kwegura

Umuyobozi mukuru w’umuryango wa Kiyovu Sports ariwe Mvukiyehe Juvenal yamaze kwegura ku mwanya we ndetse aboneraho no gutangaza impamvi ibimuteye.
Bwana Juvenal Mvukiyehe yatangaje ko kuba yeguye ku mwanya wa Perezida w’umuryango wa Kiyovu Sports abitewe n’uko abona ko intego yiyemeje atazazigeraho.
Uyu muyobozi avuga ko yiteguye kumenyereza umuntu wazamusimbura kuri uyu mwanya kugirango amufashe kumenyera mu rwego rwo gufasha Kiyovu Sports kurushaho gukomera.
Juvenal Mvukiyehe yasoje ashimira uruhare n’ubufatanye abakunzi ba Kiyovu Sports bamugaragarije gusa avuga ko azaba hafi y’umuryango wa Kiyovu Sports.
Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yamaze kwegura ku mirimo ye