Breaking:Nyiri ibyago imbwa ziramwonera!Emile Smith Rowe yongeye kuvunika ndetse yakuwe mu bakinnyi bagomba guhatana na Man City

Umukinnyi w’Umwongereza Emile Smith Lowe ntabwo akigaragaye mu bakinnyi bagomba guhatana n’ikipe ya Manchester City iri joro mu gikombe cya FA Cup ndetse uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko yari amaze igihe kinini ari mu mvune.

Uyu musore yari yagaragaye ku mukino wahuje ikipe ya Arsenal na Tottenham ndetse abakunzi ba Arsenal bari bishimiye kubona uyu musore gusa inkuru ibabaje yanditswe n’ikinyamakuru the Athletics iravuga ko yongeye kugira ikibazo cy’imvune akaza kuvunika bigatuma akurwa mu bakinnyi bagomba guhatana na City uyu mugoroba.

Muri uku kwezi kwa Mbere ikipe ya Arsenal imaze gusinyisha abakinnyi babiri barimo Leandro Trossard hamwe na Jakub Kuwior icyakora aba bombi bambariye urugamba aho biteguye guhatana na Manchester City.

Kuri uyu mugoroba ikipe ya Arsenal ku nshuro ya mbere iraza kuba ihanganye n’ikipe ya Manchester City ndetse abantu benshi bafitiye amatsiko aya makipe yombi kugirango barebe ikipe irabasha gusezerera indi dore ko aya makipe ahanganye cyane muri shampiyona y’u Bwongereza Premier League.


Emile Smith Rowe ni umukinnyi ukunda kuvunika cyane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO