Breaking: Patriots BBC yirukanye Francis Odhiambo na Liz Mills bayitozaga

Ubuyobozi bw’ikipe ya Patriots Basketball Club bwahamije ko bwamaze gutandukana bidasubirwaho n’abari abatoza bayo, barimo Odhiambo Francis ukomoka muri Kenya ndetse na Liz Mills ukomoka mu gihugu cya Australia.

Aba batoza bageze mu Rwanda mu kwezi ku Ugushyingo 2019, aho bari basimbuye Henry Mwinuka wari umaze guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona ndetse na Playoffs 2019, agahita yerekeza mu bacyeba muri REG Basketball Club.

“Ntabwo bari mu Rwanda baragiye, bashobora kugaruka cyangwa ntibagaruke ariko igishoboka cyane muri ibyo byose nuko batazagaruka gutoza Patriots BBC.” Claude Mukurarinda, umwe mu batoza bungirije ba Patriots Basketball Club, aganira na Genesisbizz.

Uyu mugabo kandi yatangaje ko abatoza bashya bazatangazwa ku wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2019, banasezerera ku mugaragaro Francis Odhiambo ndetse na Liz Mills batoje iyi kipe mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya Bal izabera mu Rwanda uyu mwaka wa 2020.


Carey Francis Odhiambo (iburyo) wari umutoza mukuru wa Patriots BBC arikumwe na Claude umutoza wungirije

Genesisbizz, yamenye ko aba batoza bombi yaba Francis Odhiambo ndetse na Liz Millz, nta numwe wari ufite amasezerano mu ikipe ya Patriots BBC, ahubwo ko bari mu igeragezwa ngo barebe niba bazahabwa amasezerano yo gutoza Patriots mu gihe kizaza.

Carey Francis Odhiambo ukomoka muri Kenya, yari umutoza wungirije wa Kenya mbere yuko aza mu Rwanda, yanaciye mu makipe atandukanye harimo Equity Bank BBC Coop Bankenya zose zo muri Kenya, akaba yaratoje Patriots ukwezi kumwe.


Liz Mills wari umutoza wungirije wa Patriots BBC mu mikino ya Bal

Naho uyu mugore wari umwungirije, yaciye mu makipe atandukanye, yabaye umutoza wungirije w’igihugu cya Cameroon ndetse na Zambia, yanabaye umutoza Metero nayo yo muri Zambia ndetse n’andi makipe yo muri Africa.

Aba batoza bafashije Patriots BBC kwitwara neza mu marushanwa y’ijonjora rya kabiri rya Bal, aho begukanye umwanya wa mbere batsinze imikino yose yabereye muri Kigali Arena.


Patriots BBC yatangiye imyitozo ku mugoroba wo ku wa mbere yitegura shampiyona

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO