Breaking: U Rwanda rwongeyeho iminsi 11 yo kuguma mu rugo hirindwa Coronavirusi

Inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi iyobowe na Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yanzuye ko hongereweho iminsi 11 yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kururshaho no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Mu itangazo rishyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’intebe kuwa 17 Mata, byemeje ko Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’U Rwanda yashimye abanyarwanda uburyo bari kwitwara mu bufatanye no kubahiriza ingamba zigamije guhashya COVID-19.

Perezida kandi yashishikarije abafatanyabikorwa kurushaho gufasha, anasaba isi na Afurika gukomeza gushyirahamwe mu kurwanya iki cyorezo.

Inama y’Abaminisitiri kandi yarebeye hamwe ingamba zafatwa kugira ngo ibi byemezo bidakomeza kubangamira ubukungu, banashimangira ingamba zihamye zo kurandura iki cyorezo cya COVID-19.

Bityo, iyi nama y’Abaminisitiri ikaba yongereye iminsi 11 yo kuguma mu rugo ku gihe cyari cyagenwe cyagombaga kurangira ku cyumweru tariki 19 Mata nk’uko byemejwe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe byasohoye iri tangazo.

Ibi bivuze ko ingamba zari zisanzweho zose ntacyo zahindutseho, harimo ingendo zitari ngombwa nogusurana, amashuri mato n’amakuru azakomeza afunze akomereze amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, abakozi ba letza n’abigenga bazakomeza gukorera mu rugo hifashishijwe ikoranabuhanga, imipaka izakomeza ifungwe nk’ibisanzwe.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ingendo ziza mu mujyi wa Kigali cyangwa zijya mu ntara zitemewe, amasoko n’amaduka azakomeza afungwe, Moto ntizemerewe gutwara abagenzi ariko zishobora gutanga serivise aho biri ngombwa, utubari tuzakomeza dufunge.

Iri tangazo kandi rivuga ko abantu bakagombye gukomeza gukoresha uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’uburyo bwa murandasi (Online Banking) aho bishoboka hose.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO