Breaking news: Bisabye iminota 35 y’umukino ngo Ubwongereza buwuyobore

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza imaze kuyobora umukino aho kuri ubu Three lions bamaze kubona ibitego 3 mu gice cya mbere.

Mbere y’uko ibitego biboneka ikipe y’igihugu ya Iran yaranzwe no gukina umukino ushingiye cyane ku kugarira ndetse inafunga cyane izamu ryabo.

Gusa ku munota wa 35 w’umukino Jude Bellingham yatsinze igitego cy’umutwe ku mupira yaherejwe neza na Luke Shaw maze nawe ahita atsinda igitego cy’umutwe.

Ni mu gihe kandi mbere yo gutsinda igitego umukinnyi Harry Maguire nawe yagerageje uburyo ariko umupira uza gukubita igiti cy’izamu.

Bukayo Saka nawe yahise atsinda agitego cya Kabiri cy’Ubwongereza ku mupira mwiza cyane yaherejwe na Harry Maguire.

Nyuma gato kandi ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 46 umukinnyi Raheem Sterling yatsindiye Ubwongereza igitego cya 3 aho kugeza ubu ikipe y’igihugu ya Iran irimo gukina irwana n’ubuzima.

Ubwongereza buyoboye umukino aho bumaze kunyagira Iran ibitego 3-0 mu gice cya Mbere.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO