Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize ari mu Rwanda

Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize ukomoka mu gihugu cya Australia nyuma y’igihe ategerejwe mu Rwanda nkuko byari byatangajwe yarahageze aho yakiriwe n’umuhanzikazi Naka w’umunya Australia umaze igihe mu Rwanda.

Uyu mukobwa uheruka mu rukundo na Harmonize aje gusura U Rwanda ariko byatangajwe ko bishobotse we n’inshuti ye Naka bahagira mu rugo hakabiri ndetse bakagira n’ibikorwa bahakorera.

Naka aherutse gutangaza ko mu kiruhuko Briana azagirira mu Rwanda kizarangwa n’ibyishimo kuri we kuko arinaho azizihiriza umunsi we w’amavuko.

Nyuma y’uko Harmonize atandukanye na Briana yatangaje ko byatewe nuko bombi bananiwe kumvikana ku gihugu bagombaga guturamo.

Uyu muhanzi Yakomeje avuga ko akunda cyane igihugu cye cya Tanzania bityo akaba ariyo mpamvu yatumye atemera kujya gutura muri Australia hamwe n’umukunzi we Briana. Harmonize yongeyeho ko Briana nawe atifuzaga kuva mu gihugu cye ngo aze babane muri Tanzania.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO