Britney Spears ibibazo afitanye n’umuryango bitumye amaramaza ahakana Imana

Umuhanzi w’icyogere ku Isi Britney Spears yatangaje benshi ubwo yamaramazaga akavuga ko atakizera Imana bitewe n’ibibazo afite bijyanye n’ubuzima bwe.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 40 y’amavuko yumvikanye mu majwi avuga ko atabanye neza n’abahungu be hamwe n’uwahoze ari umugabo we kubera uburyo bahora mu bitangazamakuru bitandukanye bamusebya.

Britney ubwo yasozaga amajwi ye yagejeje ku nshuti ze zimukurikirana kuri Instagram yatangaje ko imyizerere ye yagize ingaruka ku bijyanye no guharanira n’inyungu ze.

Mu magambo ye yagize ati:"Niba koko Imana ibaho ntiyari kwemera ko ibyambayeho biba, ubu ntabwo nkizera Imana ukundi, habe na rimwe kubera uburyo abana banjye nabyaye n’umuryango wanjye bamfata. Kuki ibi byose biba koko?."

Uyu muhanzikazi bamwe bafata nk’umwamikazi wa Pop, agaruka ku bihe yamazemo imyaka 13 nyuma yo kwamburwa uburenganzira ku mitungo ye yashyizwe mu maboko ya Se.

Hashize iminsi umuhungu wa Britney Spears witwa Jayden Ferderline atangaje byinshi ku mubano we na Nyina agaruka ku mpamvu yatumye atitabira ubukwe bwe na Sam Asghari umusore arusha imyaka 12.

Jayden Ferderline avuga ko Britney Spears ari umubyeyi mubi , ndetse aterwa isoni n’ibyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga birimo amafoto ye agaragaza imyanya ye y’ibanga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO