Britney Spears yamaze gutangaza ko atwite nyuma yuko atakigenzurwa

Uyu muririmbyikazi yatangaje ko atwite nyuma yuko atakigenzurwa n’urwego rw’amategeko rworoherezaga se umubyara kugenzura ibijyanye n’ubuzima bwe bwite.

Britney Spears ni umuririmbyikazi w’icyogere ndetse kuri ubu akurikirwa n’imbaga nyamwinshi kuri Instagram ye, gusa uyu muririmbyikazi yamaze gutangaza ko yitegura kwibaruka umwana.

Uyu mugore w’imyaka 40 y’amavuko asanzwe afite abana 2 b’abahungu yaje kandi no guhishura ko yigeze kugira ikibazo cy’agahinda gakabije ubwo yari atwite umwana wa mbere.

Umwaka ushize mu kwezi kwa Kamena,uyu mugore yabwiye urukiko ko uburyo bwari buriho bwamugenzuraga bwamubuzaga ubwisanzure n’umudendezo usesuye bigatuma adashaka umugabo.

Mu minsi ishize nibwo yari yatangaje ko yifuza kubyarana n’umukunzi we Asghari kuri ubu ufite imyaka 28 y’amavuko dore ko ari n’umutoza we w’imyitozo ngororamubiri.

Gusa, yatangaje ko uburyo se umubyara yari yarashyizeho bwo kumugenzura nyuma yo kugira ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bwatumaga atabasha kwifatira icyemzezo ku giti cye mu bijyanye n’ubuzima bwe bwite.

Umwaka ushize nibwo mu rukiko yashize amanga maze ahamya ko uburyo se yamushyiriyeho bwo kumugenzura adahamanya nabwo kuko yari asigaye anagenzurwa no ku buzima bwe bw’imyororokere

Gusa mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere nibwo ku rukuta rwe rwa Instagram Britney yabwiye abamukurikirana ko atazongera kujya hanze cyane mu rwego rwo kwirinda itangazamakuru n’abandi bashobora kwinjirira ubuzima bwe bwite.

Uyu muririmbyikazi abana b’abahungu afite yababyaranye na Kevin Fiderline gusa yatangaje ko kuba avuze se w’aba bana bitakiri ibanga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO