Bruce Intore wari uhagarariye Buravan yatangaje ko hagiye gutegurwa igitaramo kigamije kumuha icyubahiro

Umugabo warebereraga inyungu za nyakwigendera Yvan Buravan ariwe Bruce Intore yamaze gutangaza ko uyu nyakwigendera ngo yari yizeye ko nakira yagombaga gukorera igitaramo muri BK Arena bityo uyu mugabo akaba yateguje igitaramo cyo guha nyakwigendera icyubahiro.
Bruce Intore wari uhagarariye inyungu za Nyakwigendera Buravan yifashishije imbuga nkoranyambaga ze atangaza ko Buravan yari afite ikizere cyo gukira agakorera igitaramo muri BK Arena.
Kubera iyi mpamvu, Bruce Intore yahise atanga isezerano ko hagomba kubaho igitaramo cyigamije guha icyubahiro gikomeye Nyakwigendera Buravan.
Nyakwigendera Yvan Buravan yitabye Imana mu ijoro ryo Kuwa 17 Kanama 2022 aho yaguye mu gihugu cy’Ubuhinde aho yari yaragiye kwivuriza kanseri y’urwagashya.