Bruce Melodie azabanziriza abandi bahanzi mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival

East Africa Promoters itegura iserukiramuco rya Iwacu Muzika yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru batangaza ko igitaramo cya mbere kizaba taliki ya 20 Kamena 2020 bagatangirana n’umuhanzi wa mbere ariwe Bruce Melodie.

Iwacu Muzika Festival igiye kuba ku nshuro ya kabiri, muri uyu mwaka bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi bashyizeho ubundi buryo ibi bitaramo bizabamo hagamijwe kwirinda iyi ndwara.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou akaba ari nawe muyobozi mukuru wa EAP yavuze ko ibi bitaramo bizajya binyura kuri Televiziyo Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku Intare Arena Rusororo ubwo hatangazwaga gahunda itandukanye y’iri serukiramuco yavuze ko uretse abahanzi b’amazina akomeye bazitabira ibi bitaramo hari abakizamuka bagaragaje impano zabo mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi.

Ati “Abanyempano banyuze mu irushanwa rya Art Rwanda-Ubuhanzi nabo bazahabwa amahirwe kugirango bagaragaze impano zabo.”

Biteganyijwe ko igitaramo cya mbere kizaba taliki ya 20 Kamena 2020, aho buri buri wa gatandatu guhera saa tatu kugera saa yine n’igice z’ijoro aribwo igitaramo kizajya kiba. Abahanzi bitezwe muri ibi bitaramo bagera kuri 15.

Bruce Melodie uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi yatangajwe nk’umuhanzi wa mbere ugiye kubimburira ataramira Abanyarwanda muri ibi bitaramo.

Usibye Bruce Melodie ugiye kubimburira abandi bahanzi, Mushyoma yavuze ko buri cyumweru hazajya hatangazwa ugomba kuririmba. Biteganyijwe ko umuhanzi umwe ariwe uzajya ataramira abakunzi be.


Bruce Melodie niwe muhanzi uzabanziriza abandi muri ibi bitaramo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO