Bruce Melodie hamwe n’Intore Massamba berekeje I Bwotamasimbi mu bitaramo bitandukanye

Abahanzi babiri bakomeye mu muziki w’U Rwanda aribo Bruce Melodie hamwe na Intore Massamba berekeje ku mugabane w’I Burayi dore ko bagiye gutaramira mu Mujyi wa Oslo mu murwa mukuru w’igihugu cya Norvege.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 03 Gicurasi 2022 nibwo aba bahanzi bombi berekeje ku mugabane w’I Burayi, aho biteganyijwe ko bazahurira mu gihugu cya Norvege mu murwa mukuru wa Oslo aho bagomba gukora igitaramo bari kumwe.

Iki gitaramo giteganyijwe ku italiki ya 07 Gicurasi 2022, kikabera Oslo muri Norvege,nyuma y’iki gitaramo umuhanzi Bruce Melodie we azahita akomeza ibitaramo bye mu bihugu bitandukanye aho agomba kugenda ahakorera ibitaramo bitandukanye.

Byitezweko kuwa 13 Gicurasi uyu ,muhanzi azakorera ibitaramo mu gihugu cya Suede,kuwa 14 Gicurasi azakomereza ibitaramo bye I Bruxelles mu giuhugu cy’Ububiligi,naho taliki ya 28 Gicurasi azataramira mu gihugu cy’Ubwongereza.

Gusa ibitaramo bye uyu muhanzi Bruce Melodie azabisoreza I Paris mu gihugu cy’Ubufaransa.

Bivugwa ko uyu muhanzi nasoza ibi bitaramo ku muganbane w’I Burayi azahita agaruka mu Rwanda mbvere gato y’uko asubukura ibitaramo bye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi kandi yerekeje ku muganbane w’I Burayi nyuma yo gusohora indirimbo nshya ahfatanyije n’umuhanzi Eddie Kenzo aho iyo ndirimbo yayise Nyoola.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO