Bruce Melodie na Meddy ku ruhembe rw’imbere mu bahanzi Nyarwanda bumvwa cyane kuri Audiomack

Meddy yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi Nyarwanda bumvwa cyane ku rubuga rwa audiomack rucuruza umuziki kuri murandasi aho amaze kumvwa inshuro zisaga miliyoni.

Umuhanzi Nyarwanda wa mbere umaze kumvwa inshuro nyinshi kuri uru rubuga ni Bruce Melodie, aho ibihangano bye bimaze kumvwa inshuro (4,400,000) byose hamwe, Akaba yarageze kuri uru rubuga ku itariki 26 Nzeli 2019.

Bruce Melodie niwe muhanzi Nyarwanda ukurikirwa cyane kuri audiomack

Meddy ni uwa kabiri mu guca agahigo ko kumvwa cyane aho kuva igihe twateguraga iyi nkuru yari yujuje inshuro zisaga miliyoni imwe (1,000,000) abantu bamaze kumva ibihangano bye byose. Yageze kuri uru rubuga ku itariki 8 Ukuboza 2019.

Meddy ni umuhanzi Nyarwanda wa kabiri ukurikirwa cyane kuri audiomack

Ese kubera iki ari ingenzi kugira ibihangano byumvwa cyane kuri Audiomack ?

Isi yateye imbere aho umuziki usigaye ucuruzwa, Kumva no kurebwa byose bikabyarira inyungu umuhanzi wakoze icyo gihangano.

Gucuruza ibihangano byawe kuri audiomack ntibigoye kuko usabwa nibura kuba ufite abagukurikira 25, Ibi byumvikanisha uburyo uru rubuga rukomeye cyane kuko izindi usanga zigusaba kuba ufite nibura abantu 1,000.

Iyo nibura umaze kuzuza inshuro ibihumbi magana atanu (500,000) abantu bumvise ibihangano byawe ndetse ukagira abagukurikira igihumbi (1,000) iki gihe ushobora gusaba guhabwa akamenyetso ka konti ivivuye.

Iyi niyo mpamvu uko wumvwa cyane bikwinjiriza agatubutse nk’umuhanzi, Nibura habarurwa ko iyo ibihangano byumviswe inshuro 1,000 kuri audiomack, Nyir’ibihangano bishobora kumwinjiriza hagati ya ($1- $5 =1,070.20 RWF -5,350.99 RWF), bisobanuye ko inshuro 1,000,000, ushobora kwishyurwa hagati ya ($1,000 -$5,000= 1,070,198 RWF -5,350,990 RWF ).

Bitewe n’uko ibihangano bicuruzwa kuri uru rubuga, Uko wumvwa cyane bikomeza kuzamura imibare bikarushaho no kukwinjiriza agatubutse.

Mu mateka y’urubuga rwa Youtube, Meddy aza ku isonga mu gukurikirwa cyane nk’umuhanzi wa mbere wujuje abasaga miliyoni, aho aka gahigo nta wundi muhanzi Nyarwanda ugafite.

Meddy niwe muhanzi Nyarwanda ukirikirwa cyane kuri Youtube

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO