Bruce Melodie na Shaddy Boo bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza ya Covid-19

  • by
  • 11/08/2020 saa 10:23

Umuhanzi Bruce Melodie hamwe n’umwamikazi wa Instagram mu Rwanda uzwi ku mazina ya Shaddy Boo bafungiwe ahahoze ari muri kaminuza ya KIE ahajya abantu baba barenze ku mabwirizwa yashyizweho mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Inkuru yifungwa ry’ibi byamamare yamenyekanye ku munsi wo ku cyumweru taliki ya 9 Kanama 2020 bivugwa ko aba bombi bafashwe bari mu birori mu rugo rwo kwa Shaddy Boo bari kunywa.

Ibi byaje gufata indi ntera ubwo Shaddy Boo yanyuraga ku rubuga rwe rwa Twitter akandikaho amagambo abaza niba byemewe ko baza gusaka urugo rwe kandi nta cyemezo Polisi ifite cyo kuza kumusaka.

Yanditse agira ati “Muraho Rwanda Police, nshaka kubaza ese ‘icyemezo cyo gusaka’(Searching warrant) kimaze iki niba Police yinjira mu mazu y’abantu igasaka kandi ntacyo bafite ntibanasobanure impamvu basaka inzu y’umuntu..Ese ibi nibyo? Ndashaka ubusobanuro.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yabwiye ikinyamakuru cya Umuseke ko aya makuru ariyo.

Ibi byamamare ngo byafashwe biri kunywa nyuma y’amasaha yagenenwe ngo buri wese agume mu rugo, ni ukuvuga saa tatu z’ijoro.

Polisi kandi ivuga ko bavuye aho batuye bakajya ku Kimironko gusura umuntu bagerayo bakanywa bagacuranga bakaza kurenza amasaha yo kuba mu rugo.

Kuri ubu bitewe n’amabwiriza yashyizweho na leta y’u Rwanda ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus hari ibihano bigenda bihabwa abayarengaho.

Kuri iki cyakozwe n’abarimo Bruce Melodie na Shaddy Boo cyo gukora ibirori mu rugo bahanishwa gufungwa iminsi itanu harimo no kwishyura amafaranga.

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Bihirabake Bertin

    Genesisbizz turabemera muri abambere mukutugezaho inkuru ziyunguruye kdi zingirakamaro . kwari ukubashimira . mukomerezahoooo!!! @Bonna kuku big up!!

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO