Bruce Melodie yahaye imodoka umugore we ku isabukuru ye y’amavuko ndetse yongera kumutangazaho amagambo akomeye

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Bruce Melodie yifashishije Instagram ye maze atangaza amagambo akomeye ku mugore we yongera guhishura ko yamutwaye umutima ndetse ahita anamugenera imodoka ku munsi we w’amavuko.
Umuhanzi Bruce Melodie yageneye umugore we imodoka ndetse ibi bije bikurikira amagambo aherutse kumutangazaho ubwo yavugaga ko yamutwaye ubusore bwe.
Mu magambo ye Melodie yagize ati:Ndimo kwishimira isabukuru y’amavuko y’umugore udasanzwe ndetse wantwariye umutima ndetse yambereye inkingi ya mwamba mu bibi n’ibyiza.
Uyu muhanzi Melodie ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bavugwaho gukunda by’ukuri umugore we ndetse aba bamaranye igihe kitari gito dore ko urugendo rwabo rwatangiye ubwo uyu muhanzi atari yakabaye icyamamare kandi kugeza ubu baracyari kumwe.