Bruce Melodie yahishuye impano yageneye abakunzi be

Ku wa gatanu dusoje nibwo umuhanzi Bruce Melodie yateguje abakunzi be ko abafitiye impano idasanzwe yagombaga kubagezaho. Kuri ubu uyu muhanzi yamaze guhishura impano idasanzwe yageneye abakunzi be ndetse bayishimiye cyane.

Iyi mpano idasanzwe Bruce Melodie yari yageneye abakunzi be, Mbere yo kuyibasangiza Yavugishije benshi batangira gukeka ko yaba ari guca amarenga y’uko ari bubahe amashusho y’indirimbo yakoranye na Harmonize.

Gusa bamwe batunguwe ubwo basangaga impano yabahaye atari umushinga w’indirimbo yakoranye na Harmonize.

Kugeza ubu iyi mpano idasanzwe uyu muhanzi yageneye abakunzi ni indirimbo nshya yise "Izina" aho yamaze kuyisangiza abakunzi be.

Kugeza ubu amajwi y’iyi ndirimbo yamaze kujya hanze mu gihe amashusho ateganyijwe kujya hanze Uyu munsi saa 03:55 z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda (1:55 pm CAT) nk’uko uyu muhanzi yabisangije abakunzi ku rubuga rwe rwa Instagram.

Reba "Izina" ya Bruce Melodie hano

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO