Bruce Melodie yanyomoje ibyo gusinyisha The Ben ati “Tujye twubaha izina ry’umuntu”

Ku mbuga nkoranyambaga hari hasakaye amakuru y’ibihuha avuga ko umuhanzi The Ben yaba yinjiye mu nzu ifasha abahanzi ya ‘Igitangaza Music’ yashinzwe na Bruce Melodie…Aba bahanzi bombi baje kunyomoza ayo makuru.

Iyi nkuru yatangajwe n’imwe muri Radio nshya mu Rwanda yavugaga ko umuhanzi The Ben uri kuba mu Rwanda kuri ubu yaba yarinjiye mu bahanzi bafashwa na Bruce Melodie nawe uririmba.

Nyuma yayo makuru The Ben niwe wabaye uwa mbere mu kuyanyomoza avuga ko ari ibihuha.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko ari umuhanzi ufite izina rikomeye mu Rwanda ngo ababizi barabizi ntabwo ari uwo gukina n’abantu bashaka kwidagadura.
Ati “Gukubagana ntabwo ari byiza.”

Bruce Melodie wavugwaga ko yasinyishije The Ben nawe yahise anyomoza ayo makuru.
Ati “Mbere na mbere nta Label mfite. Uwitwa Juno Kizigenza na Kenny Sol nibo bahanzi bari muri Crew yanjye twise Igitangaza Music kandi ntabwo ari Label murabizi. Ni ngombwa kubaha izina ry’abantu The Ben ntabwo ari izina ryo kuvuga uko wiboneye.”

Nubwo hasakaye ibyo bihuha The Ben ubusanzwe nawe afite inzu ifasha abahanzi yitwa Rock chill irimo umuhanzi witwa Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.


Bruce Melodie yahakanye aya makuru


The Ben asanzwe afite Label ifasha abahanzi bataramenyekana


Melodie yavuze ko igitangaza atari Music Label nkuko abantu babitekereza

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO