Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Bruce Melodie yasohotse ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya ‘Blankets & Wine’ kimaze kubaka izina rikomeye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.
Ni igitaramo byitezwe ko kizabera ahitwa Lugogo Cricket mu Mujyi wa Kampala aho uyu muhanzi azataramana n’abarimo Uncle Weffles wo muri Afurika y’Epfo, Nviiri The Story Teller wo muri Kenya, Spice Diana wo muri Uganda n’abandi banyamuziki bo muri Uganda.
Iki gitaramo kizaba ku wa 27 Werurwe 2022 kigiye kuba ku nshuro ya 26 ni kimwe mu byitabirwa n’abantu benshi mu bibera mu Mujyi wa Kampala.
The Ben ni we muhanzi waherukaga gutumirwa muri ibi bitaramo ngarukamwaka bibera i Kampala, aho yataramiye mu 2018.
Bruce Melodie ashyizwe ku rutonde rw’abazaririmba muri iki gitaramo nyuma y’iminsi ari gukorana indirimbo na Eddy Kenzo.
Uretse Eddy Kenzo bakoranye indirimbo itarasohoka, Bruce Melodie si mushya mu muziki wo muri Uganda kuko yakoranye n’abandi barimo Sheebah Karungi bakoranye Embeerazo, Fik Fameica bakoranye Appetit, Fille bakoranye Hallo, Jamal bakoranye ‘Incwi’ na Music yakoranye na Radio wahoze muri Goodlyfe.
Uyu muhanzi uri mu bari gukora cyane muri iyi minsi ariko kandi ategerejwe mu gitaramo cya ‘Afro East Carnival’ cyateguwe na Harmonize muri Tanzania.