Bruce Melodie yitiriye indirimbo ye umujyi wa Abu Dhabi ayikorera muri Tanzania
- by BONNA KUKU
- 20/11/2020 saa 09:30

Umuhanzi Bruce Melodie yasohoye indirimbo nshya yise Abu Dhabi umujyi uzwi cyane wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gusa amashusho yayo ayafatira muri Tanzania.
Mugihe gishize nibwo hasohotse inkuru zivuga ko umuhanzi Bruce Melodie ari mu gihugu cya Tanzania aho yari yajyanwe n’agahunda z’akazi.
Kuri uyu munsi taliki ya 20 Ugushyingo 2020 nibwo uyu muhanzi yasohoye indirimbo nshya yise “Abu Dhabi.”
Iyi ndirimbo ya Melodie mu buryo bw’amajwi yakozwe na Procer Element naho amashusho yayo afatwa na Kenny ubarizwa muri Zoom Extra. Ikindi ni uko yose yafatiwe mu gihugu cya Tanzania kimwe n’abantu bagaragaramo ni abaho.
Abandi bagiye bamufasha muri iyi ndirimbo harimo ijwi ry’umukobwa witwa ’Mutima’ wize umuziki ku Nyundo hamwe na Joackim na Gasige Arnaud bacuranze Guitar.
Iyi ndirimbo nshya ya Melodie yayikoreye muri Tanzania
Indirimbo nshya ya Melodie