Bruno Fernandes ukinira Manchester United yasimbutse urupfu ubwo yarokokaga impanuka y’imidoka.

Uyu mukinnyi Bruno Fernandes yarokotse impanuka y’imidoka ubwo yari yitwaye mu modoka yerekeza ku kibuga cy’imyitozo aho ikipe ya Manchester United iyikorera.

Ibi byabaye kimomo ku munsi w’ejo kuwa mbere taliki ya 18 Mata 2022 nkuko byatangajwe n’umutoza wa Manchester United w’agategango bwana Ralf Rangnick ndetse ibi ngo byabereye hafi y’ikibuga cy’imyitozo giherereye ahitwa Carrington

Amafoto y’imidoka ya Fernandes yakomeje gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga imodoka y’uyu mukinnyi yangiritse ariko bidakomeye.

Uyu musore yari agiye gukora imyitozo aho ikipe ye ya Manchester United ikomeje urugamba rwo kwitegura ikipe ya Liverpool bagomba gukina nayo vuba aha.

Gusa igishimishije ni uko nta numwe wakomerekeye muri iyi mpanuka yaba Bruno Fernandes ndetse n’abagonganye nawe.

Uyu mukinnyi Bruno Fernandes ni umwe mu nkingi za mwaba mu ikipe ya Manchester United dore ko amaze gutsinda ibitego bigera mu 10 ndetse yanatanze imipira itandatu yavuyemo ibitego ibyo abenshi bita(assist).

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO