Bruno Fernandes yakije umuriro asobanura ko Manchester United idakeneye Cristiano

Umukinnyi Bruno Fernandes yakije umuriro nyuma yo gucyeza abakinyi barimo gufasha ikipe ya Manchester United mu bijyanye no gusatira ndetse atangaza ko iyi kipe imeze neza nubwo Cristiano Ronaldo atari kumwe nabo.

Umukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko yashimye bikomeye abasore b’ikipe ya Manchester United barimo gukomeza gufasha iyio kipe nubwo bwose Cristiano Ronaldo atari kumwe na bagenzi be mu myiteguro barimo mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’umwaka utaha 2022/2023.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 y’amavuko ntabwo ari kumwe na bagenzi be mu rugamba rwo gutegura shampiyona y’umwaka utaha dore ko ngo uyu mugabo yasabye akaruhuko kugirango abashe kwita ku muryango we.

kuba Cristiano Ronbaldo atarimo kugaragara hamwe na bagenzi be byatumye hari abakinnyi bandi babona amahirwe yo kwigaragaza bakerekana ubushobozi bwabo mu kibuga cyane cyane umukinnyi Antonny Martial.

Antony Martial yabashije kunyeganyeza inshundura mu mukino ikipe ya Manchester United yabashije gutsindamo Crystal Palace ibitego 3-1.

Bruno Fernandes w’imyaka 27 yabashije gushimira abasore barimo gusatirira ikipe ya Manchester United mu gihe Cristiano Ronaldo adahari.

Mu magambo ye yagize ati: "Abasore batatu b’imbere [Jadon Sancho, Marcus Rashford na Martial] rwose ni abahanga mu gusatira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO