Bruxelles: Kuwa Gatanu abafana ba Morocco bakozanyijeho n’abashinzwe umutekano ubwo bababuzaga kwishimira intsinzi

Abafana b’ikipe y’igihugu ya Morocco batuye i Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi bivugwa ko bakozanyijeho n’inzengo z’abashinzwe umutekano ubwo babuzwaga kwishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu ya Morocco nyuma yo kugera muri 1/2 cy’igikombe cy’isi.

Kuri ubu ni amateka akomeye cyane ku ikipe y’igihugu ya Morocco dore ko yakoze amateka akomeye cyane ubwo yatsindaga ikipe y’igihugu ya Portugal bigatuma iyi kipe ibasha kugera muri 1/2 cy’igikombe cy’Isi.

Ni ubwa Mbere ikipe ihagarariye umugabane wa Afurika yisanze muri 1/2 cy’igikombe cy’isi ndetse kubera izo mpamvu abafana ba Morocco ariko batuye i Bruxelles biraye mu mihanda bishimira ibyo igihugu cyabo cyari kimaze kugeraho ndetse ubwo Polisi yageragezaga kubitambika bakozanyijeho karahava.


Abafana ba Morocco bakozanyijeho n’abashinzwe umutekano ubwo bababuzaga kwishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu cyabo nyuma yo kugera muri 1/2 cy’igikombe cy’Isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO