Bukayo Saka ufatwa nk’urutirigongo rwa Arsenal agiye guhabwa amasezerano mashya

Umukinnyi uca ku ruhande asatira Bukayo Saka ndetse akaba umwe mu rutirigongo rwa Arsenal mu mikinire yayo kuri ubu amakuru yagiye hanze arahamya ko yamaze kumvikana ibishoboka n’iyi kipe kugirango yongere amasezerano agomba kumugeza mu mwaka wa 2028.

Bukayo Saka ni umwe mu bakinnyi bakomeje gufasha Arsenal ya Mikel Arteta ndetse kugeza uyu munsi amaze gutsinda ibitego byinshi kurusha undi wese muri Arsenal ndetse afite n’akazoza gakomeye cyane mu hazaza ha The Gunners.

Bukayo Saka agiye kongererwa amasezerano nyuma y’aho yatangiye kuvugwa mu makipe atandukanye cyane cyane Manchester City aho ibitangazamakuru bimwe na bimwe byatangiye kuvugwa ko yaba umwe mu bakinnyi iyi kipe ishobora gushyiraho ijisho mu minsi iri imbere.

Saka agiye guhabwa amasezerano mashya nyuma y’abakinnyi barimo nka Gabriel Magalaes,ndetse na Martinelli bose bakomoka mu gihugu cya Brazil ndetse biravugwa ko nyuma ya Bukayo Saka abandi bakinnyi Arsenal ishobora guhita iha amasezerano harimo na William Saliba.

Kugeza umunsi wa none Arsenal iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Bwongereza Premier League aho ifite amanota agera kuri 54 ndetse iri imbere ya Manchester City amanota abiri gusa.

Bukayo Saka agiye guhabwa amasezerano mashya azageza mu mwaka wa 2028.


Gabriel Martinelli yamaze guhabwa amasezerano mashya.


Myugariro Magalaes nawe yamaze guhabwa amasezerano mashya muri Arsenal ndetse akomeje kwitwara neza mu bwugarizi.


Umufaransa William Saliba nawe ari mu nzira zo guhabwa amasezerano mashya muri Arsenal.


Arsenal ya Mikel Arteta kuri ubu iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza Premier League n’amanota 54.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO