Bull Dogg na Lolilo bagiye guhurira mu gitaramo I Dubai

Umuraperi ukomeye cyane mu muziki Nyarwanda Bull Dogg agiye guhurira n’umuhanzi Lolilo mu gitaramo kigomba kubera I Dubai kuwa 29 Ukwakira 2022.
Umuraperi ukomeye cyane Bull Dogg agiye guhurira mu gitaramo gikomeye cyitwa East African Concert aho iki gitaramo kigiye kubera I Dubai.
Umuhanzi Lolilo we yamaze gusesekara I Dubai ndetse yaboneyeho ashimira abakunzi be uburyo bamwakiriye.
Mu magambo ye yagize ati:Murakoze cyane kumpa ikaze mu gihugu cyanyu ndetse ndumva nishimiwe
Icyubahiro cyinshi ku bafana banjye bose.