Bruce Melodie yabonye umujyanama mushya ushinzwe ibikorwa by’iterambere muri...
- 16/02/2021 saa 08:31
Burabyo Yvan wamenyekanye ku mazina ya Yvan Buravan mu muziki azataramira ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cya Suwede ku munsi wahariwe abakundana.
Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda byumwihariko mu njyana ya RnB ndetse no mu ndirimbo z’urukundo.
Ku munsi ngarukamwaka wahariwe abakunda wa Saint Valentin usanga abahanzi bihariye muri izo ndirimbo baba bateguye ibitaramo ahantu hatandukanye kugirango bataramire abakundana.
Buravan we kuri uwo munsi azaba ari ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cya Suwede.
Mukasa Jean Marie ukuriye New Level ibarizwamo Buravan yabwiye Genesisbizz ko uyu muhanzi yatumiwe n’Abanyarwa hamwe n’Abarundi baba muri icyo gihugu kugirango kuri uwo munsi azabataramire.
Mu Rwanda ibitaramo bizaba bihari kuri uwo munsi harimo icyatumiwemo itsinda rya Kassav rizwi ku Isi mu njyana ya Zouk, rizafatanya na Christopher. Ikindi ni igitaramo cya Rugamba Yves uzwi nka Yverry uzaba amurika Album ye ya mbere.
Buravan yaherukaga i Burayi ataramira mu Bufaransa