Buravan yabaye ahagaritse kujya muri Studio gukora indirimbo

Umuhanzi Yvan Buravan nawe ni umwe mu bifatanyije n’abandi ba Nyarwanda mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, avuga ko yabaye ahagaritse kujya gukora indirimbo muri Studio kugeza igihe cyatanzwe kirangiye.

Yvan Buravan nawe ubu ngo yishyize mu kato kubera virusi ya Corona yugarije isi, ibi abikoze mu gihe mu Rwanda batangajeko ibikorwa bihuza abantu benshi biba bihagaze mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Mu byahagaritswe harimo ibitaramo, amashuri, insengero n’ibindi.

Buravan avuga ko ubu no kujya gukora indirimbo muri Studio yabaye abihagaritse mu rwego rwo gushyira hamwe no kubahiriza amabwiriza.

Ati “Twese ubu ni igihe cyo gushyira hamwe tukubahiriza amabwiriza kuko ni ugufasha bagenzi bacu. Gahunda ni ukuguma mu rugo tugategereza ko ibyumweru bibiri batanze birangira, Kuko ugenze ntiwamenya uko nawe indwara yakugezeho kandi igakomeza no gusakara. Twifatanyije n’abandi twirengagije ibindi.”

Avuga ko hari indirimbo afite zikoze ariko bitatuma azisohora ubu kuko haba hari uburyo yabiteguyemo agendeye ku ngenga bihe ye. Nk’umuhanzi nawe hari ubutumwa yatanze ku ba Nyarwanda.

Ati “Nakomeza gushishikariza abantu gukurikiza amabwiriza birinda iyi virus. Haba gukaraba intoki kwirinda gukoranaho n’ibindi ubundi tugafatanya twifasha.”


Buravan yishyize mu kato mu rwego rwo kwirinda Coronavirus

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO