Buri wese afite uburenganzira ku bitekerezo bye!Akon yashyigikiye Kanye West nubwo hari ababona ko avuga amahomvu

Umuhanzi Akon yatangaje ko atatera ibuye Kanye West ndetse avuga ko ashyigikiye uburyo agaragazamo ibitekerezo bye kabone nubwo bitaba bihuye niby’abandi.
Akon yavuze ko ari uburenganzira bwa Kanye West kuvuga ukuri kwe ndetse yaboneyeho asaba abantu kujya bareka kwihutira kujora umuntu batarabanza no kumva ibitekerezo bye.
Ubwo yaganiraga na Sky News Akon yavuze ko Kanye West afite uburenganzira busesuye bwo kuvuga ukuri kandi nta mususu.
Mu magambo ye yagize ati: Njyewe nshyigikiye uburenganzira bwo kwizera ibyo nshaka kwizera gusa wenda iyo mba hafi ya Kanye West nari kumubwira ibyo ntemeranya nawe n’impamvu yabyo ariko sinafata iya mbere ngo nihutire kumucyaha.
Kanye West yongeye guhagarikwa ku rubuga rwa Twitter nyuma yo gutangaza amagambo bivugwa ko abiba urwango ndetse n’urugomo aho byagaragaye ko yashyize kuri Twitter ikimenyetso cyerekana Abanazi ndetse nyuma ahamya ko akunda cyane Adolph Hitler.
Ibi byatumye abakoresha urubuga rwa Twitter basaba umuherwe Elon Musk gukura uyu mugabo kuri Twitter bamushinja kurenga ku mahame n’amabwiriza y’uru rubuga.
Umuhanzi Akon yatangaje ko atatera amabuye Kanye West kuko ngo buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga ibintu uko abyumva.
Kanye West aheruka gutangaza ko akunda cyane Adolph Hitler