Buri wese agira uko ayoboramo urugo rwe Elon Musk yakuyeho abayobozi bagize inama nkuru y’ubuyobozi bwa Twitter

Umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk nyuma yo kwegukana Twitter akomeje gukora amavugurura atandukanye ndetse kuri ubu yamaze gukuraho abagize inama nkuru y’ubuyobozi bwa Twitter.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Aabayobozi bagera ku icyenda bari bagize inama nkuru y’ubuyobozi bwa Twitter ngo bamaze gukurwaho na bwana Musk.

Iyi nkuru kandi ikomeza ivuga ko Elon Musk yakuyeho n’uwahoze akuriye inama nkuru y’ubuyobozi bwa Twitter witwa bwana Bret Taylor harimo n’uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Twitter Parag Agrawal.

Biteganyijwe ko elon Musk ariwe ugomba kuba umuyobozi mukuru wa Twitter nyuma yo kugura uru rubuga arenga Miliyari 44 z’amadorali ya Amerika.

Amavugurura arimo guteganya gukora arimo nko guhindura uburyo Twitter iha abayikoresha akamenyetso k’ubururu ko kuri konti zabo kerekana ko zagenzuwe (verification), ndetse no kugabanya abakozi.

Kugeza ubu Elon Musk akomeje kuyoboza uru rubuga inkoni y’icyuma ndetse arateganya gutanga akazi ku bantu b’inkoramutima ze nyuma yo gusezerera abari abayobozi bakuru bayo.

Elon Musk akomeje gukora amavugurura atandukanye muri Twitter nyuma yo kweguza abayobozi bakomeye ndetse biravugwa ko yiteguye guha akazi abafatwa nk’inkoramutima ze.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO