Burna Boy mu mazi abira nyuma yo kuryamana n’indaya

Umuhanzi Damini Ebunoluwa Ogulu wamenyekanye cyane ku izina Burna Boy ari mu bihe bitamworoheye nyuma yo kuryamana n’indaya.

Burna Boy ni umuririmbyi akaba n’umuraperi ukomoka mu gihugu cya Nijeriya ndetse ni umwe mu bahanzi nyafurika biteje imbere binyuze mu bikorwa bya muzika bakora byatumye amenyekana ku rwego rw’isi.

Uyu mugabo w’imyaka 30 ari mu mazi abira nyuma y’uko ibitangazamkuru byinshi biri kugaruka ku nkuru ye ivuga ko yaryamanye n’indaya ikaza gutwara inda akayisaba kuyikuramo.

Amakuru agera kuri Genesisbizz avuga ko uyu mukobwa waryamanye na Burna Boy yitwa Lethal Lipps ndetse akaba akomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ubusanzwe Lethal Lipps yemera ko ari indaya yigurisha ndetse akina filime z’ubusambanyi (pornography) akanagurisha amashusho yifata y’urukozasoni kuri konti ye iba kuri rumwe mu mbuga za murandasi zigurisha amashusho y’urukozasoni.

Inkuru ivuga uburyo Burna Boy yaryamanye n’iyi ndaya yashyizwe hanze na Cutie Juls, uyu akaba ari umwe mu bamenyereweho gutangaza amakuru agezweho(Blogger).

Juls yavuze ko uyu Letal Lipps yagaragaye inshuro zisaga eshatu (3) aje gusura Burna Boy mu nzu ye iri ahitwa Lekki mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Bivugwa ko Burna Boy yategeye Lethal Lipps akava i New York aje muri Nijeriya kandi ko nta kindi cyamugenzaga ni ukugirango baryamane gusa kuko niko kazi ke.

Juls yakomeje kwibasira Burna Boy aho yagize ati ’’ Yaguze indaya ayizana i Naija yanga gukoresha agakingirizo’’,

’’ Burna nibyo waryamanye na Lippy none nyuma ushaka gukuramo inda, Lippy arabyanga. Ntabwo tuzi uko mwabikemuye. Igihe Lippy yari muri Naija kugirango muryamane yagaragaye inshuro 3 muri Lekki.’’


Burna Boy akomeje kwibasirwa nyuma yo kuvuga ko yaryamanye n’indaya.

N’ubwo aya makuru yakomeje gucicikana avuga ko Burna Boy yaryamanye n’iyi ndaya, nyuma akaza kumenya ko yayiteye inda, akayisaba kuyikuramo, we ntacyo arabitangazaho.


Byose Burna Boy ashinjwa ntacyo arabitangazaho.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO