Burna Boy yababajwe n’ubutumwa buri muri Filime ya Squid Game

Umuhanzi Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy ukunzwe cyane mu gihugu cya Nijeriya yababajwe cyane n’ubutumwa buri muri filime y’uruhererekane ikunzwe muri iyi minsi ku Isi.

Iyi filime iri guca ku rubuga rwa Netflix yasohotse tariki ya 17 Nzeri 2021 ivuga amateka y’itsinda ry’abantu bahara amagara yabo mu mikino itangaje yo kubaho hamwe ariko baharanira gutsindira n’igihembo cya miliyari 45,6 za mawoni akoreshwa muri icyo gihugu.

Nkuko ikinyamakuru Naija cyo muri Nijeriya cyabitangaje ngo Umuhanzi Burna boy yababajwe n’ubutumwa buri muri iyo filime cyane ibi akaba yarabivuze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Yagize ati "Uwateguye filime Squid game yari yakoze igikorwa cyiza ariko sinishimiye uburyo ikinnyemo kuko ishobora gutuma urubyiruko rwishora mu mikino nkiriya yatuma rushyira ubuzima mu kaga."

Iyi filime nyuma yo gusohoka igakundwa cyane mu gihe bamwe bayishimiye cyane hari abatangiye gutegura uko uwo mukino uzajya ukinwa mu buzima busanzwe.

Ikigo ndangamuco cya koreya (KCC) muri UAE Dubai cyateguye uko bazajya basubiramo uwo mukino mu makipe abiri agizwe n’abantu 15, tariki ya 12 Ukwakira 2021 akaba aribwo batangiye kuwukina.


Filime y’uruhererekane ya Squid Game iri mu zikunzwe cyane ku isi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO