Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Umutoza Jurgen Klopp wa Liverpool yatangaje ko akunda cyane imikinire y’Umunya Brazil ukinira Arsenal witwa Martinelli ndetse ibi abitangaje mbere gato y’umukino ugomba guhuza ikipe ye na Arsenal ku cyumweru aho uyu mukino uzabera ku kibuga Emirates Stadium.
Nkuko Klopp yabitangaje yasobanuye ko akunda imikinire y’umukinnyi Martinelli ndetse ubwo Liverpool yahuraga na Arsenal mu mwaka wa 2019 amakipe yombi akaza kunganya ibitego 5-5 ngo Martinelli ni umwe mu bakinnyi bagoye cyane Liverpool nubwo yari agifite imyaka 19 y’amavuko gusa.
Abasesenguzi batangaza ko Liverpool ishobora kuzakoresha uburyo bwo gukinisha abakinnyi 4-2-3-1 ndetse ngo ubu buryo bwarabafashije ubwo batsindaga ikipe ya Rangers ibitego 2-0 mu irushanwa rya Champions League.
Umutoza Klopp yatangaje ko atewe ubwoba n’abakinnyi babiri barimo Zichenko ndetse na Martinelli dore ko uruhande rw’aba bakinnyi bombi rufite imbaraga zikomeye cyane mu bijyanye n’ubusatirizi.
Kugeza ubu uretse umukinnyi Kevin De Brune ukinira ikipe ya Manchester City ntawundi mukinnyi urusha Martinelli kugerageza no kurema amashoti akomeye cyane agana mu izamu.
Umutoza wa Liverpool afitiye ubwoba Martinelli mbere y’umukino ugomba guhuza ikipe ye na Arsenal kuri iki cyumweru.