Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Lionel Messi nyuma yo gutwara igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA byatahuwe ko we atigeze atora mugenzi we Kylian Mbappe aho byatahuwe ko yatoye inkoramutima ye Neymar Junior Santos mu bihembo bya FIFA Best Player of the Year.
Lionel Messi niwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka i Paris atsinze Kylian Mbappe na Karim Benzema bari bahanganye.
Lionel Messi nka Kapiteni wa Argentina nawe yari mu bagomba gutora ndetse birangira mu mahitamo atoranyije mugenzi we Neymar ariko yirengagiza Mbappe usanzwe atsindira PSG ibitego byinshi.
Cristiano Ronaldo ntiyigeze atora kuri iyi nshuro ahubwo yasimbuwe na Pepe watoye Mbappe, Modric na Benzema.