Burya Lionel Messi ntiyigeze atora Mbappe mu bihembo bya Best FIFA Football Awards

Lionel Messi nyuma yo gutwara igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA byatahuwe ko we atigeze atora mugenzi we Kylian Mbappe aho byatahuwe ko yatoye inkoramutima ye Neymar Junior Santos mu bihembo bya FIFA Best Player of the Year.

Lionel Messi niwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka i Paris atsinze Kylian Mbappe na Karim Benzema bari bahanganye.

Lionel Messi nka Kapiteni wa Argentina nawe yari mu bagomba gutora ndetse birangira mu mahitamo atoranyije mugenzi we Neymar ariko yirengagiza Mbappe usanzwe atsindira PSG ibitego byinshi.

Cristiano Ronaldo ntiyigeze atora kuri iyi nshuro ahubwo yasimbuwe na Pepe watoye Mbappe, Modric na Benzema.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO