Burya agahinda nti kica kagira mubi! Shakira yeruye avuga ko yashegeshwe no gutandukana na Gerard Piqué

Umuhanzikazi w’icyogere wamamaye nka Shakira ku nshuro ye ya mbere yatangaje byinshi ku bijyanye no gutandukana kwe na Gerard Pique ndetse anahishura ko byamushegeshe.

Mu mezi abiri ashize nibwo byatangajwe ko umuhanzikazi w’icyogere ku Isi Shakira yatandukanye byeruye na Gerard Pique myugariro umaze igihe kinini akinira ikipe ya FC Barcelona mu gihugu cya Espagne.

Imbarutso yo gutandukana kw’aba bombi ni uko Shakira yashinjaga umugabo we Gerard Pique kumuca inyuma mu gihe cyose bamaranye kingana n’imyaka 12 babana nk’umugabo n’umugore aho banabyaranye abana babiri.

Nyuma yo kuganira n’ikinyamakuru cyitwa Elle Magazine Shakira yashyize agira icyo avuga ndetse avuga byinshi ku gutandukana na Pique n’Uburyo byamushegeshemo.

Mu magambo ye Shakira yagize ati: ’’Nahisemo guceceka kuko nari ntarabyakira neza ko umubano wajye na Pique warangiye burundu, Ni ibintu byankomereye binavugwa ahantu hose, abana bacu nabo byarabagoye kubona ababyeyi babo batandukana by’umwihariko bagowe no kubona ibyo itangazamakuru ryatuvugagaho’’.


Umuhanzikazi Shakira afite imyaka 45 ndetse yatangaje ko ntagahunda afite yo kongera kujya mu rukundo vuba gusa hari amakuru akomeje gucicikana ko yaba yarabonye umukunzi mushya,

Ibi biravugwa kandi mu gihe ku rundi ruhande Gerard Pique we yamaze kubona umukunzi mushya witwa Clara Chia arusha imyaka igera kuri 12 ndetse aba bombi bakomeje kuryoherwa n’ubuzima I Paris mu gihugu cy’Ubufaransa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO