Burya akeza karigura noneho Visit Rwanda ikuruye ibihangange bikina muri PSG

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 Mata 2022, abakinnyi b’ibihangange mu ikipe ya Paris Saint Germain barimo Sergio Ramos wamamaye cyane mu ikipe ya Real Madrid hamwe n’abagenzi be bandi bakinana mu ikipe ya PSG bagomba kugera I Kigali muri gahunda ya Visit Rwanda.

Kuri ubu amafoto yamaze gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda zigaragaza ko Sergio Ramos n’abakinnyi bakinana mu ikipe ya Paris Saint Germain barimo Keylor Navas na Julian Draxler bose biteguye kuza mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda dore ko ikipe ya Paris Saint Germain nayo yamamariza igihugu cy’U Rwanda.

Sergio Ramos yatangaje ko yifuza no kuzasura umwana w’ingagi uherutse kuvuka witwa Mudasumbwa.

Umunyezamu kandi wa Paris Saint Germain Keylor Navas yatangaje ko nawe atari we urarota ageze mu Rwanda .

Mu magambo ye yagize ati " sinjyewe rwose uzarota ngeze mu Rwanda ndashaka gusura Pariki y’Akagera irimo inyamanswa 5 zisurwa kurusha izindi mu Rwanda.

Nyuma yo kugirana amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal mu mwaka wa 2018, nyuma y’umwaka umwe nibwo urwego rw’Igihugu rushinzwe ubukerarugendo bwatangaje ko bwatangiye imikoranire n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa aho yari amasezerano agomba kumara imyaka itatu.


Umukinnyi Sergio Ramos

Julian Draxler


umunyezamu wa PSG Keylor Navas

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO