Burya imbabazi ni igihamya cy’urukundo Andy Carroll yahawe imbabazi n’umukunzi we yaciye inyuma bahita bakora ubukwe

Andy Carroll yamaze guhabwa imbabazi n’umukobwa yaciye inyuma maze amugirira impuhwe ,ndetse ibi byaje gukurikirwa no giukora ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mugabo Andy Caroll wamamaye cyane mu ikipe ya Liverpool yafashwe amafoto arimo guca inyuma uyu mugeni we dore ko yari aryamanye n’undi mukobwa mu gitanda kimwe nawe.


Gusa mu cyumweru gishize nibwo Andy Caroll yakoze ubukwe n’umukobwa bakundanaga ndetse uyu mukobwa yamubabariye ibyo yakoze bityo bakora ubukwe,indirimbo yacuranzwe muri ubu bukwe bwe yari indirimbo ya Coldplay itangira ivuga ngo "Mbabarira".

Nyuma gato yo kuvuga ngo "Ndabyemeye" mu birori by’ubukwe bwo ku cyumweru, iyi ndirimbo yahise icurangwa aho itangira igira iti: "Ngwino duhure, ngusabe imbabazi.

Uyu wahoze ari rutahizamu w’Ubwongereza w’imyaka 33, yishimanye cyane n’umukobwa witwa Taylor Jane Wilkey nyuma yo kwerekeza i Dubai mu birori byo gutegura ubukwe bwe.

Andy Carroll yagaragaye aryamye mu buriri bumwe n’uriya mukobwa hamwe n’undi nyamara haburaga ibyumweru bibiri ngo akore ubukwe bwe na Billi Mucklow wamamaye kuri TV.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO