Burya inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo!Ubushinwa bwamaganiye kure ibihano byafatiwe Uburusiya

Ubushinwa byatangaje ko Perezida w’inteko ishingamategeko muri iki gihugu yamaze kwamaganira kure ibihano birimo gufatirwa igihugu cy’Uburusiya.
ibi bije nyuma y’aho Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko agiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’Uburusiya ndetse Ubushinwa bwamaze kwerura bugaragaza ko bushyigikiye Uburusiya.
Ibitangazamakuru bitandukanye byandikirwa mu Bushinwa bivuga ko Ubushinwa busaba gukorera hamwe bityo hakabaho kurwanya ibihugu byivanga mu mikorere y’ibindi bihugu.
Kugeza uyu munsi igihugu cy’Ubushinwa kivuga ko ibihano byafatiwe Uburusiya ari ibihano bidafite ishingiro.
Bivugwa ko Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko yabonanye kandi na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.
Uyu muyobozi ukomeye mu gihugu cy’Ubushinwa asuye Uburusiya mu gihe abakuru b’ibihugu byombi nabo bateganya kubonanira mu nama ikomeye iteganyijwe kubera muri Azia mu gihugu cya Uzbekistani.