Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Ishuri rya Paris Saint Germain ryo mu Rwanda ry’abakinnyi batarengeje imyaka 13 ryamaze kwibikaho igikombe cy’isi mu irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza amashuri aho ryaberaga mu Bufaransa.
Iri shuri rya PSG ryo mu Rwanda ryab’akinnyi batarengeje imyaka 13 ryegukanye igikombe cy’isi mu irushanwa ry’amashuri y’umupira w’amaguru ya Paris Saint Germain.
Iri rushanwa ryaberaga mu Bufaransa nyuma yo gutsinda Brazil kuri za penaliti aho bayitsinze penaliti 7-6 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
Abatarengeje imyaka 11 batwaye umwanya wa 4 batinzwe na Leta zunze ubumwe za Amerika gusa Academy ya PSG mu Rwanda ni ubwa mbere yari yitabiriye iyi mikino.
Kuri uyu wa mbere Tariki ya 23 Gicurasi 2022 , nibwo i Paris habaye umukino wa nyuma wahuza amarerero ya Paris Saint Germain ku isi yose.
aho u Rwanda rwatsinze Brazil kuri Penaliti mu batarengeje imyaka 13, bahita batwara iki gikombe bitabiriye bwa mbere.