Butera Knowless arashinjwa ubwambuzi, byageze no muri RIB

Uwitwa Munezero Rosette wabanaga na Butera Knowless mu Kimina yaregeye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko bakurikirana uyu muhanzi ushinjwa ubwambuzi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira yatangajeko ko RIB yakiriye iki kirego kuwa 14 Kamena 2021, ikaba yatangiye kugisuzuma.

Uwareze Knowless avuga ko bari bahuriye mu kimina kimwe mu itsinda ryitwa Happy Family aho bakoraga ubucuruzi buzwi nka pyramid business.

Munezero yareze avuga ko ayo mafaranga Knowless yamwambuye ari 1,350,000 frw.

Ntabwo turabasha kuvugana na Knowless ngo tumenye icyo atangaza kuri iki kirego cye gusa turacyari kubigerageza ni tuvugana turabamenyesha.

Urega uyu muhanzikazi avuga ko ayo mafaranga yayahaye Knowless mbere y’uko ubu bucuruzi bucika mu Rwanda.

Bivugwa ko yari we mubitsi gusa baza gufunga icyi kimina atayamuhaye kugeza ubwo ayamusabye ngo uyu muhanzikazi yanga kwitaba telefone ye ndetse ntiyanasubiza ubutumwa yamwandikiye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO