Butera Knowless yageneye ubutumwa bukomeye urubyiruko muri iki cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda, yageneye ubutumwa bw’ihumure Abanyarwanda, mu gihe turimo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhanzikazi yatangiye agira ati" Twibuke twiyubaka, kandi twubaka U Rwanda ruzira urwango.

Yakomeje avuga ko urubyiruko arirwo mizero y’ejo hazaza heza h’igihugu cyacu, ndetse ngo ni ngombwa ko urubyiruko ruharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.

Butera Knowless yasoje agira ati" Dufite urugero rufatika rw’Intwari zitangiye igihugu cyacu, zitanga ubuzima bwazo ngo zirokore ubwacu, ngo zirokore igihugu cyacu reka tugere ikirenge mu cyabo dusigasira ibyagezweho, twubake U Rwanda rwiza tuzaraga abacu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO