Butera Knowless yakebuye abantu ati “Niba hari uwo ukunda bimubwire utazakererwa”

Umuhanzikazi Butera Jeanne D’Arc ukunzwe kw’izina rya Knowless yakebuye abantu barindira kubwira abantu ko babakunda ari uko batagihari kandi batarigeze babitekerereza mu gihe bari bakibari iruhande.

Ibi uyu muhanzikazi yabyanditse ejo ku rubuga rwa Instagram mu rwego rwo gukebura abantu ko bagomba gukundana igihe icyo aricyo cyose haba mu bibi no mu byiza aho gutegereza igihe kirekire.

Yagize ati “ Ntugategereze kugeza ucyererewe kubwira abantu urwo ubakunda ubitayeho, Kuko iyo bagiye nubwo wasakuza bingana gute ukarira badashobora kukumva na gato."

Ubu butumwa Knowless yatanze ni ibintu biba mu buzima bwa muntu buri munsi aho usanga kubera ibihe by’iki gihe abantu basigaye bihugiraho ugasanga ntiyibuka abo babana muri Sosiyete.

Ibi kandi bigararaga cyane iyo umuntu yitabye Imana niho benshi batangira kwicuza cyane bamwe bakavuga amwe mu magambo ateye agahinda bibaza impamvu batabasuraga cyangwa batabitayeho n’ibindi byinshi bigaragaza ko ikiremwamuntu gihinduka igihe icyo aricyo cyose.

Nyuma yo gucyebura abantu no kubagira inama Knowless ukunze kugaragaza umutima ukunda abantu cyane yasoje ubutumwa bwe ababwira ko abakunda cyane .

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO