Bwa mbere APR FC ihangayikiye igikombe cya shampiyona gisa n’ikimanitse ku kagozi

Ikipe ya APR FC irinze igera ku munsi wa nyuma wa shampiyona igihanganiye igikombe dore ko mu myaka ishize byageraga ku munsi wa nyuma yaramaze gusiga andi makipe gusa uyu mwaka abenshi bavuga ko amazi atakiri yayandi.

Kuri uyu munsi wa kane taliki ya 16 Kamena 2022 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iraba igana ku musozo aho birinze bigera uyu munsi ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports zose zigifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Nta rwitwazo na rumwe ruhari kuko amakipe yose ahatanira igikombe cya shampiyona agomba gutangirira imikino isaha imwe kuko imikino y’amakipe ahataniye shampiyona yaba APR na Kiyovu Sports imikino yazo iratangira ku isaha ya 15:00.

Kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ikipe ya Police FC irakira ikipe ya APR FC naho ku rundi ruhande ikipe ya Kiyovu Sports irakira ikipe ya Marine FC gusa uyu mukino biteganyijwe ko ugomba kubera mu karere ka Muhanga.

Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 63 naho ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 62 ikinyuranyo cy’inota rimwe nicyo gitandukanya impande zombi.

Ikipe ya Kiyovu Sports yurijwe igiti inanirwa gusoroma imbuto dore ko ikipe ya AS Kigali yari yabakoreye akazi gakomeye nyuma yo gutsinda APR FC bakayibuza gutwara igikombe cya shampiyona,gusa Kiyovu Sports yananiwe kwivana mu nzara za Espoir FC aho baje kunganya 0-0.

Mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports yatsinda umukino wayo bityo APR FC igakora ikosa ikanganya cyangwa igatsindwa ikipe ya Kiyovu Sprts irahita yegukana igikombe cya shampiyona.

Indi mikino iteganyijwe harimo: Musanze FC irakira Rutsiro FC, As Kigali irakira Etoile de L’Est Ku munsi w’ejo kuwa 5: Gasogi United izakira Rayon Sports, Etincelles FC ikine na Mukura. Ku wa 6: Gorilla FC izakina na Espoir FC, Gicumbi FC ikine na Bugesera FC.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO