Joeboy wakunzwe mu ndirimbo ‘Baby’ agiye kuza mu Rwanda

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Joseph Akinfenwa Donus uzwi nka ‘Joeboy’ mu ruhando mpuzamahanga agiye kuza gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.

Joseph Akinfenwa Donus yavutse tariki 21 Gicurasi 1997 avukira muri Nigeria, ariko kuva yashyira hanze indirimbo yitwa ‘Baby’ yahise yigarurira imitima y’abari n’abategarugori bitewe n’ijwi ryiza afite.

Uyu muhanzi utegerejwe kuzaza mu Rwanda mu kwezi gutaha, akunze kuvuga ko nta mukobwa w’inshuti ye agira n’ubwo umubare munini w’abamukunda ari abakobwa.

Joeboy uririmba mu njyana ya Afropop, R&B, yize amasomo ajyanye n’imirimo y’abakozi (human resource) muri kaminuzay’I Lagos (UNILAG).

Binyuze mu matora yakorewe ku rubuga rwa Twitter ya Kigali Jazz Junction ku itariki 18 Mutarama 2020, hashyizweho abahanzi batatu mpuzamahanga, babaza uwo bifuza ko yazaza gutaramira mu Rwanda.

Muri abo bahanzi harimo INNOS B ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Stella Mwangi ukomoka muri Kenya, ndetse Joeboy ukomoka muri Nigeria.

Aya matora yasojwe Joeboy ariwe uyatsinze n’amanota 66.2 ku ijana, akurikirwa na INNOS B wagize amajwi 20.6 ku ijana ndetse na Stella Mwangi agira 13.2 ku ijana.


Uko byari bimeze mu matora yakorewe kuri Twitter

Ibi byahise byemezwa bidasubirwaho ko Joeboy ariwe uzaza gutaramira mu Rwanda mu itaramo cya Kigali Jazz Junction kigomba kuzaba tariki 28 Gashyantare 2020.

Genesisbizz iganira n’umuyobozi mukuru wa RG Consult Inc isanzwe itegura Kigali Jazz Junction ’Remmy Rubega’ yemeje ko Joeboy ariwe muhanzi mukuru uzaza gutaramira mu Rwanda muri iki gitaramo mu kwezi gutaha.

Remmy yagize ati: "Yego, Joeboy niwe twatumiye muri Kigali Jazz Junction mu kwezi gutaha, niwe muhanzi mukuru uzaba uhari."

Uyu muhanzi Joeboy yakuriye mu muryango w’abanyamuziki, aho mukuru we yaririmbaga muri korali, n’aho Se akaba yari umucuranzi wa piano mu rusengero.

Joeboy ibyiyumviro by’umuziki byakanguwe n’imiririmbire ya 9ice n’uwitwa ID Cabasa bakunda guhurira muri studio, aho yatangiye kuririmba afite imyaka 16, akaza gusohora indirimbo ye ya mbere yitwaga “Gbeseyein” afite imyaka 17 y’amavuko.

Nyuma y’aho Joeboy yaje gusohora indirimbo ya Ed Sheeran yasubiyemo yitwa ‘Shape of you’ yakirwa neza muri Nigeria n’ahandi, ihita inamuhesha kubonwa na Mr Eazi wamwemereye guhita atangira kumufasha.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO