Bwa mbere Perezida wa Real Madrid avuze amagambo akomeye kuri Mbappe

Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez, yavugiye bwa mbere mu ruhame ku byerekeye Kylian Mbappe wanze kwerekeza muri iyi kipe akiyemeza kuguma muri Paris Saint-Germain.

Florantino Perez mu kiganiro yahaye El Chiringuito yatangaje byinshi kuri Mbappe bavuganye ku masezerano ndetse yemera kwerekeza muri Real Madrid,gusa ngo yashyizweho igitutu cya Politiki n’amafaranga ahindura ibitekerezo n’inzozi ze.

Florentino Pérez yabwiye El Chiringuito ati: "Kylian Mbappé ntabwo yangambaniye. Inzozi ze zari ugukinira Real Madrid, twifuzaga kubikora muri Kanama gushize ntibamwemerera kugenda, akomeza avuga ko ashaka gukinira Madrid kugeza nk’iminsi 15 mbere yuko ahinduka.Byose byahindutse mu minsi 15 kubera igitutu cya politiki n’ubukungu".

Uyu mugabo yatangaje ko kandi Mbappe ngo yahinduriwe cyane ibitekerezo kubera ko ngo harimo itandukaniro nuwo yari azi mbere y’uko bamuhindurira ibitekerezo.

Uyu mugabo Perez kandi yavuze ko Mbappe ari umukinnyi ukomeye, ashobora gutsinda kurusha abandi, ariko avuga ko siporo ari ubufatanye kandi avuga ko bafite indangagaciro n’amahame nabo badashobora guhindura".

Amasezerano ya Mbappe i Paris azatuma aguma muri iyi kipe kugeza 2025 aho azajya ahembwa akayabo ka 650.000 by’amapawundi buri cyumweru.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO