Bwa mbere Zidane asobanuye impamvu atashoboye gutoza ikipe ya Manchester United

Umutoza Zinedine Zidane yasobanuyeko impamvu adashobora gutoza ikipe ya Manchester United ari ukubera ko atazi kuvuga ururimi rw’Icyongereza.

Mu mwaka ushize byatangajwe ko iki gihangange mu mupira w’amaguru mu isi yifuzwaga cyane n’ikipe ya Manchester United ndetse ,kizigenza Zinedine Zidane yagize isabukuru y’imyaka 50 yavuze ko atatoza ikipe atumvikana n’abakinnyi b’iyi kipe kuko atazi icyongereza.

Uyu mugabo wahoze akina hagati mu kibuga yavuze ku cyifuzo cye cyo gusubira mu butoza nyuma yo gutoza inshuro ebyiri Real Madrid.

Zidane yavuzwe ko yari gusimbura Ole Gunnar Solskjaer wirukanwe mu Gushyingo umwaka ushize,gusa aka kazi kaje guhabwa Ralf Rangnick by’agateganyo kugeza umwaka w’imikino urangiye, ubwo Erik Ten Hag yagirwaga umusimbura wa burundu wa Solskjaer.

Hari amakuru yavuze ko Zidane atashishikajwe no gutoza muri Premier League bitewe n’Icyongereza cye gike.

Mu kiganiro Zidane yagiranye na Marca, yagize ati: "Naba narashatse kujya muri Manchester [United]? Numva Icyongereza, ariko sinzi kukivuga neza,

Nzi ko hari abatoza bajya mu makipe batazi kuvuga neza ururimi rwaho,ariko njye nkora mu bundi buryo,ibintu byinshi biza mu mukino kugira ngo dutsinde, niko isi yose imeze, Nziko nkeneye gutsinda. "

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO