Bwa mbere mu Bufaransa umugore agiye kuba umwe mu bavuga rikijyana nyuma yo kugirwa perezida w’inteko ishinga amategeko

Madame Yael Braun-Pivet ni umugore waciye agahigo gakomeye mu mateka y’Ubufaransa nyuma yo gutorerwa kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa.
Ubusanzwe Madame Yael Braun-Pivet ni umwe mu b’abanyamategheko bakomeye cyane mu bufaransa ndetse bwa mbere yakandagiye mu Nteko Ishinga Amategeko kuva ahayinga mu mwaka wa 2017.
Gusa uyu mugore yatunguranye bikomeye kuko akimara kugera kuri uyu mwanya yahise atangaza ko agomba gushyigikira uburenganzira bwo gukuramo inda,
Uyu mugore yabaye imyaka myinshi mu gihugu cya Taiwan n’u Buyapani, ndetse yinjiye mu ishyaka rya perezida Macron maze nyuma y’umwaka umwe ahita atorerwa kuba umudepite.