Bwa mbere mu Rwanda hatangijwe iserukiranuco ryitwa Ikirenga Culture Tourism Festival rigamije guteza imbere ubuhanzi

Ikirenga Culture Tourism Festival ni iserukiranuco rivaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda aho ritegurwa n’umuryango witwa Ikirenga Art and Culture Promotion aho iri serukiramuco rigamije guteza imbere ubuhanzi.

Iserukiranuco Ikirenga Culture Tourism Festival ni iserukiranuco rimaze hafi icyumweru ritangiye dore ko ryatangiye kuwa 18 Kamena 2022 rikaba rigomba gusozwa ku munsi w’ejo taliki ya 25 Kamena 2022.

Bwa mbere iri serukiramuco ribereye mu Karere ka Musanze ndetse rikomatanyirijwemo ubuhanzi mu ngeri zitandukanye aho rigamije kwerekana umuco cyane cyane binyuze mu buhanzi.

Iri serukiramuco kandi rigamije kwerekana ko ubuhanzi ari imwe mu nkingi ikomeye ishobora kugira uruhare rukomeye mu bijyanye n’ubukerarugendo bityo abantu bakaba bakururwa n’ubuhanzi bigatuma ubukerarugendo buzamuka.


Muri iri serukiramuco hakubiyemo ubuhanzi butandukanye harimo umuziki ugezweho ndetse n’umuziki Gakondo, imbyino Gakondo ndetse n’imbyino zigezweho,harimo kandi imivugo,urwenya,ibitaramo,imikino Gakondo n’ibindi bitandukanye.

Iri serukiramuco ribereye mu Karere ka Musanze ku mpamvu z’uko Musanze ari umujyi w’ubukerarugendo kurusha indi yose hano mu Rwanda.

Umuhuzabikorwa w’iri serikiramuco ariwe bwana Aaron Niyomungeri ubwo yaganiraga na Genesisbizz yahamije ko mu yindi myaka iri serukiramuco rigomba kwaguka rikaba rigari rikaba ryanakomereza mu yindi Mijyi yunganira Kigali.

Mu bihe bitandukanye iri serukiramuco ryagaragayemo kwiyerekana kw’abantu mu ngeri zitandukanye z’ubuhanzi.

Kuwa Gatandatu taliki ya 18 Kamena 2022

Hagaragaye ukwiyerekana kw’abantu batandukanye barimo: umusaza Sibomana Athanase, Symphony Band ndetse na Karangwa Natasha.

Ku Cyumweru taliki ya 19 Kamena 2022

Hagaragaye umuziki ugezweho muri iyi minsi aho abahanzi batandukanye bigaragaje barimo Bushali,Sintex n’abandi bahanzi batandukanye bakomoka mu Karere ka Musanze

Kuwa Mbere taliki ya 20 Kamena 2022

habayeho kwiharagaza biciye mu itorero rya Kinyarwanda ndetse hanarebwa Filimi
Kuwa Kabiri taliki ya 21 Kamena 2022


habayeho igikorwa kijyanye no kwiyerekana biciye mu kumurika imideri ndetse haniyongeraho igikorwa cyo kureba Filimi.

Kuwa Gatatu taliki ya 22 Kamena 2022

Habayeho igikorwa cyo gusomera abantu inkuru zanditse mu bitabo,ikinamico, urwenya ndetse n’imivugo.

Kuwa Kane taliki ya 23 Kamena 2022

Habaye igitaramo Nyarwanda aho cyagaragayemo abasaza barimo Ntamukunzi Theogene, Sibomana Athanase,harimo Kandi itorero ryo muri Kaminuza ya INES Ruhengeri n’abandi batandukanye.

Magingo aya ibikorwa by’iri serukiramuco biracyakomeje aho ndetse buteganyijwe ko rizasozwa ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu taliki ya 25 Kamena 2022, aho mu isozwa ry’iri serukiramuco hazaba harimo abahanzi bakanyujijeho mu myaka yo hambere ndetse bakaba baragaragaje ubuhanga mu gukora umuziki Gakondo wimakaza Umuco Nyarwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO