Bwa mbere mu mateka Senegal itwaye igikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe cya Afurika cyaberaga muri Cameroon itsinze ikipe y’igihugu ya Misiri kuri penaliti 4 kuri 2.

Ni umukino waberaga kuri Olembe Stadium, warangiye amakipe yombi anganya ubusa Ku busa nyuma Ku munota wa 7, Sadio Mane yarase penaliti yari iturutse kw’ikosa ryakorewe Saliou Ciss mu rubuga rw’amahina.

Mu mukino hagati ikipe y’igihugu ya Senegal ’Les lion de la Teranga’ yarangwaga no kwiharira umupira kurusha Les Pharaons bari bahanganye, gusa iminota 120 yose irangira nta kipe yinjije igitego mw’izamu ry’indi.

Nyuma haje kwitabazwa penaliti, Senegal itsinda 4 kuri 2 za Misiri, aho Sadio Mane wari wahushije penaliti hagati mu mukino ariwe waje gutsinda penaliti ihesha Senegal iki gikombe yari itaratwara mu mateka yayo.

Yari inshuro ya gatatu Senegal igeze ku mukino wa nyuma, ubwa mbere hari mu 2002 itsindwa na Cameroon, ndetse na 2019 itsindwa na Algeria.

Gusa kuri iyi nshuro ya 33 igikombe cya Afurika gikinwa, Senegal iyobowe n’umutoza mukuru wayo Aliou Cisse yaje kwegukana iri rushanwa, bwa mbere mu mateka yayo.

Mu gihe, Misiri yo yashakaga gutwara iri rushanwa Ku nshuro ya munani ariko ntibyayikundira.

{{}}Ibihembo byatanzwe:

Umuzamu mwiza w’irushanwa: Edouard Mendy (ukinira Senegal)
Uwatsinze ibitego byinshi: Vincent Aboubakar (ukinira Cameroon) watsinze ibitego 8
Umukinnyi mwiza w’irushanwa muri rusange: Sadio Mane (ukinira Senegal)


Sadio Mane yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa


Vincent Aboubakar watsinze ibitego 8 yabiherewe igihembo

Edouard Mendy yagizwe umunyezamu mwiza w’irushanwa.






Abakinnyi ba Senegal mu byishimo byinshi nyuma yo kwegukana intsinzi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO