Bwa mbere mu mateka ku rubuga rwa Instagram habonetse umuntu ukurikirwa n’abasaga miliyoni 400

Abantu benshi usanga bemera gukora ibishoboka byose kugirango bakurikirwe n’imbaga y’abantu benshi ku rubuga rwa Instagram kuburyo hari n’abashyira ubuzima bwabo mu kaga. Kuri ubu umukinnyi w’umupira w’amaguru niwe wa mbere ubashije kugira abantu benshi bamukurikira kuri uru rubuga.

Umukinnyi uvuka mu gihugu cya Portugal akaba akinira ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza niwe uyoboye uru rutonde rw’abantu 10 bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram.

Muri urwo rutonde, abenshi barwihariye ni abo mu isi ya siporo n’imyidagaduro.

Urutonde ruteye kuburyo bukurikira:

1. Cristiano Ronaldo
Amazina ye yitwa Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro kuri ubu afite imyaka 37 y’amavuko niwe uyoboye abandi mu gukurikirwa n’abantu benshi.

Ku rukuta rwe rwa Instagram afiteho ’posts’ ibihumbi 3,242 muri rusange buri ’post’ imwe igiye ifite abantu bayikunze(likes) bangana na miliyoni 10, Mu gihe we akurikira abantu 500 gusa.

Uretse urubuga rwa Instagram rufite abarukurikira basaga miliyoni 469, ntawundi muntu cyangwa ikigo gukurikirwa cyane nk’uyu mukinnyi.

2. Kylie Jenner
Uyu munyamideli akaba n’umucuruzi yujuje miliyoni 309 z’abantu bamukurikira

3. Lionel Messi
Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain niwe ukurikiraho nawe yujuje abantu bamukurikira miliyoni 306

4. Selena Gomez

Ni umuhanzikazi yujuje miliyoni 295 z’abantu bamukurikira kuri uru rubuga.

5. Dwayne ’The Rock’ Johnson

Uyu mugabo uzwi cyane ku izina rya ’The Rock’ ryamenyekaniye muri filime yakinnyemo ikaza gukundwa, abundi amazina ye bwite ni ’Dwyne Douglas Johnson’. Ni umukinnyi wa filime yujuje miliyoni 295 z’abamukurikira kuri Instagram.

6. Ariana Grande

Ni umuhanzikazi wujuje miliyoni 294 kuri uru rubuga.

7. Kim Kardashian

Ni umunyamideli afite abamukurikira bangana na miliyoni 285

8. Beyonce

Ni umuhanzikazi ukomeye cyane akaba n’umugore w’umuhanzi witwa JayZ ukomeye cyane mu muziki wa Amerika.

Uyu nawe yujuje miliyoni 237 zabamukurikira kuri Instagram.

9. Justin Bieber

Ni umuhanzi ukomeye muri Amerika nawe ubu amaze kugira abantu bangana na miliyoni 220 bamukurikira.

10. Khloe Kardashian

Uyu nawe afite abamukurikira bangana na miliyoni 219.

Uyu akaba ari nawe usoza uru urutonde rw’abantu 10 ba mbere bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO