Bwa mbere mu mateka umuntu yahawe umutima w’ingurube nk’insimburangingo

David Bennet w’imyaka 57 ubu atangaza ko ameze neza nyuma yo guhabwa umutima w’ingurube kuko uwo yari afite wari urwaye kandi yarabuze umuntu wamuha insimburangingo y’umutima. Hashize iminsi itatu ahawe umutima w’ingurube kandi urakora neza ndetse nta kibazo aragira.

Mbere y’uko uyu mugabo ahabwa uyu mutima w’ingurube, abaganga babanje kuwuhindurira imiterere y’uturemangingofatizo.

David Bennet yari asanzwe afite uburwayi bw’umutima budakira kandi umutima w’ingurube nibwo buryo bwonyine bwari buhari nk’uko byatangajwe n’abaganga b’inzobere mu kubaga umutima bo muri Kaminuza ya Maryland bamukoreye iki gikorwa.

Uyu mugabo yabanje gukorerwa igerageza ngo barebe ko bamuha umutima w’undi muntu abaganga basanga bidakunda ndetse bagerageje no kumuha umutima w’umukorano nabyo biranga bitewe n’inyandiko zerekana uburyo ubuzima bwe bwari buhagaze.

Bennet avuga ko amahitamo yari asigaranye ari abiri yonyine: Gupfa cyangwa akemera guhabwa umutima w’ingurube nk’insimburangingo.

Nyuma Bennet yahisemo guhabwa uyu mutima, ndetse ku itariki ya 31 Ukuboza nibwo ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA) cyatanze uruhushya rumwemerera kubagwa agahabwa uyu mutima.

Mu gukora iki gikorwa cyo kumuha insimburangingo y’umutima w’ingurube, Uyu mutima babanje kuwukuramo ingirabuzimafatizo imwe ishinzwe gukura k’umutima birinda ko wazakura birenze urugero baramaze kuwumuha.

Nyuma bongeyeho ingirabuzimafatizo esheshatu zishinzwe kwakira ubudahangarwa bw’umubiri.

Nyuma yo gukora igikorwa cyo kubaga Bennet, Abaganga bakomeje kumugenzura no gukurikirana ubuzima bwe mu byumweru bike kugirango barebe ko uyu mutima w’ingurube ukomeza gukora neza ntakibazo.

Kugeza uyu munsi nta bantu bahagije bahari biteguye gutanga imitima ku bayikeneye, Ndetse n’ababyemera usanga bemera ko bazayitanga nibamara gupfa bigatuma umurwayi ukeneye umutima ategereza kugeza igihe umuntu wemeye kuzatanga umutima azapfira.

Ibi nibyo bituma abantu benshi bahitanwa n’iyi ndwara. Kugeza uyu munsi insimburangingo y’umitima w’ingurube iracyari kwigwaho kuburyo yaba igisubizo ku barwayi b’imitima.

Nibura buri mwaka habarurwa abantu basaga miliyoni 17 bicwa n’indwara z’umutima ndetse biteganyijwe ko iyi mibare iziyongera ikagera ku bantu miliyoni 23 mu mwaka wa 2030 nkuko tubikesha urubuga rwa Heart.org.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko indwara y’umutima yica abantu benshi kurusha ubwoko bwa kanseri zose uziteranyije.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO