Bwa mbere perezida wa Athletico Madrid atanze amakuru yizewe kuri Cristiano Ronaldo

Enrique Cerezo, ni umuyobozi mukuru wa Athletico Madrid ndetse yatangaje ko ibimaze iminsi bivugwa ko ikipe ye yifuza Cristiano Ronaldo ari ibihuha.

Umunyabigwi ukomeye Cristiano Ronaldo hashize iminsi myinshi agarukwaho cyane mu bitangazamakuru,ndetse ni kenshi cyane yavuzwe cyane mu ikipe ya Athletico Madrid gusa umuyobozi w’iyi kipe yamaze kubitera utwatsi.

Cerezo uyobora Athletico Madrid yatangaje ko aya makuru yakunze kuvugwa cyane atari impamo dore ko uyu rutahizamu w’imyaka 37 y’amavuko ngo atari mu ntego za Athletico Madrid uyu mwaka.

Uyu mugabo Cristiano Ronaldo arifuza gusohoka mu ikipe ya Manchester United kugirango yerekeze mu ikipe ishobora gukina Champions League.

Cerezo uyobora Athletico Madrid yagize ati: "Sinzi uwahimbye iyi nkuru ivuga kuri Cristiano Ronaldo muri Atletico Madrid.

"Mu byukuri ntabwo ari ukuri.

"Ntabwo byashoboka rwose ko yaza muri Atletico de Madrid."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO